Itangwa ry’ibihembo by’abanyamakuru b’indashyikirwa ku nshuro ya cumi n’imwe
Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ) ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) n’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC) bagiye gutanga ibihembo bihabwa abanyamakuru babaye indashyikirwa mu itangazamakuru. Ibi bihembo bizwi nka Development Journalism Awards (DJA) mu rurimi rw’Icyongereza ni igikorwa ngarukamwaka. Umuhango wo gutanga ibi bihembo uzabera kuri Kigali Conference and Exhibition Village (Camp Kigali) ku mugoroba wo ku wa 7 Ugushyingo, 2024.
Avuga kuri ibi bihembo, Habumuremyi Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ARJ yagize ati: “Ubu twashyize ahagaragara itangazo ryerekeye amarushanwa, abanyamakuru bifuza kujya mu irushanwa baratangira gushyira inkuru zabo ku rubuga rw’ikoranabuhanga rwagenwe rufunguye guhera kuri uyu wa 17 Ukwakira, 2024 kugeza ku wa 23 Ukwakira 2024. Nyuma y’icyo gihe hazatangira igikorwa cyo gukosora, kizakorwa n’abantu b’inzobere mu itangazamakuru.”
“Abatsinze bazatangazwa ku wa 7 Ugushyingo 2024 hanatangwe ibihembo mu byiciro bigera kuri 20. Ibi bihembo ni uburyo bwo kwereka abanyamakuru ko tuzirikana akazi gakomeye bakora ariko nanone tubashishikariza gukora kinyamwuga no guharanira kuba intangarugero mu byo bakora”
Igikorwa cyo gutanga ibi bihembo kizabimburirwa no kwizihiza Umunsi Nyafurika w’Itangazamakuru (Africa Day of Information). Uyu munsi uzizihizwa mu buryo bw’ibiganiro bizibanda ku iterambere ry’itangazamakuru mu Rwanda.
Ibihembo bya DJA byatangiye gutangwa muri 2012 hagamijwe kubaka umuco wo gukora kinyamwuga n’ubudashyikirwa mu mwuga w’itangazamakuru. Ubu bikaba bigiye gutangw aku nshuro ya cumi n’imwe (11).
………………………………………………………………………………………………………
Abifuza guhatana n’abandi basanga amabwiriza kuri uyu muyoboro: https://arj.org.rw/wp-content/uploads/2024/10/DJA-2024-CALL-FOR-ENTRIES.pdf
Ku bindi bisobanuro wahamagara Habumuremyi Emmanuel, Umunyambanga Nshingwabikorwa wa ARJ, kuri telefoni igendanwa 0788487899