Abayobozi ba ARJ mu mwiherero ugena icyerekezo cy’imyaka itatu 2026-2028

Kuva ku wa 17-17 Ukuboza 2025, abagize Komite nshya y’abahagarariye Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ) bateraniye mu Karere ka Musanze mu mwiherero w’iminsi ibiri witezweho kunoza ingamba no kugena icyerekezo cy’ahazaza h’iri shyirahamwe.

Muri uyu mwiherero watangiye guhera kuwa gatatu, tariki 17 Ukuboza 2025, haranarebwa ingamba zafasha kuzamura imibereho y’Abanyamakuru bakorera mu Rwanda mu rwego rw’amikoro ndetse n’ubumenyi; no kunoza ingamba zituma imikoranire hagati y’iri shyirahamwe n’abafatanyabikorwa baryo irushaho kwiyongera, abawitabiriye kandi baranarebera hamwe uko Itangazamakuru ryo mu Rwanda ryarushaho gukoresha tekinoloji nshya y’ikoranabuhanga rya AI mu gukora kinyamwuga no kuribyaza umusaruro.

Komite nshya izayobora Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda iheruka gutorerwa Manda y’imyaka itatu, yatangiye guhera muri Kanama 2025 ikazageza mu mwaka wa 2028.